IGENA MIGAMBI N’ITEGANYA BIKORWA
I. Politiki y’imari n’ubucuruzi ku gihugu cy’u Rwanda
- Guharanira ubwisanzure n’ ubwumvikane hagati y’umucuruzi n’umuguzi
- Kwita ku misoro n’amahoro y’ibyinjira n’ibisohoka ntawe utoneshejwe ngo hagire n’uwubikwaho urushyo.
- Gukurikirana uko ingengo y’imari ikoreshwa mu nzego za leta no mu bigo byigenga.
- Kwigisha abenegihugu akamaro ko gutanga imisoro n’amahoro mu gihugu (inshingano z’umwenegihugu)
- Gushishikariza abari n’abategarugori, ndetse n’urubyiruko rwose muri rusange gutinyuka no kwitabira umwuga w’ubucuruzi.
II. Kuvuganira ba rwiyemeza-mirimo, abanyemari n’abacuruzi
- Guharanira gukorana neza n’abikorera ku giti cyabo mu kuzahura ubukungu bw’igihugu
- Gushishikariza no guteza imbere ibikorwa by’ubuhinzi n’ubukerarugendo bizanira igihugu amadevize.
- Guteza imbere ubucuruzi bw’imbere no hanze y’igihugu
- Korohereza abashoramari mu mirimo yabo y’ubucuruzi
- Guha abashoramari bo mu gihugu amahirwe angana mu bikorwa byabo by’ubucuruzi no gupiganirwa amasoko.
- Guha abacurizi n’abarwiyemezamirimo amahugurwa ahoraho ku mategeko agendana n’ubucuruzi bw’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, mu icunga mutungo n’ibarura mari.
III. Kugabanya Amadeni n’inguzanyo leta y’u Rwanda ifitiye amahanga
- Kugena no kugenzura inguzanyo ikenewe mu iterambere no kongera ubushobozi bw’abenegihugu.
- Kurinda abana b’igihugu umurage w’amadeni
IV. Kugenzura inkunga u Rwanda ruhabwa n’uko ikoreshwa
- Guhagurukira kumenya inkunga itangwa n’abagiraneza uko yinjira, abo igeraho, ndetse no gusuzuma ibyagezweho.
V. Kuzahura no guteza imbere amajyambere y’i Byaro “Umurenge”
- Gutangiza no kwegereza abacuruzi baciriritse ibigo by’imari bibafasha kubona inguzanyo mu buryo bworoshye, no gutangiza gahunda yo guteza imbere amajyambere y’umurenge.
VI. Gukorana n’inzobere mu by’ubukungu mu:
- Kugaragaza uko ubukungu bw’igihugu buhagaze mu gihugu no mu ruhando mpuza mahanga.
- Kubaka umuco wo gukora ibarurisha mibare rihoraho kandi ridafifitse.
- Kugenzura ihindagurika ry’ibiciro by’ikawa, icyayi, na peterori ku masoko y’imbere mu gihugu no hanze mu rwego rwo kugabanya ibitera ubukene bwa hato nahato mu bene gihugu.