NIRINGIYIMANA Innocent

Minisitiri w’ubutabera

Yavutse 1975, arubatse akaba umubyeyi w’abana 4. Ni impuguke mu mategeko akaba yarakoze imirimo inyuranye mu bijyanye n’amategeko.
Ashyize imbere ubumwe, ubwiyunge, ukuri, ubutabera n’amahoro ku banyarwanda bose; akarwanya ivangura iryo ariryo ryose.
Nk’uwakoze mu bucamanza mu Rwanda, akabona akarengane gakorerwa abanyarwanda mu ngeri zose, aho ubutabera bushingiye ku gushaka k’umuntu umwe nyamara biririmbwa ko butangwa mu izina ry’abaturage, ndetse n’amategeko akaba yarasimbuwe n’amabwiriza ye, bityo ukuri, ubutabera n’amahoro bikaba byarimuwe mu Rwanda.
Byatumye yiyemeza kwinjira muri Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, ngo abafatanye n’abandi guharanira ko uburenganzira bw’abanyarwanda bwubahirizwa, igihugu kikagendera ku mategeko, abanyarwanda bose bakareshya imbere y’amategeko nta vangura.

  • Email: minijust.gouvrwandaexil@gmail.com