KAMARAMPAKA 25 NZERI 2024
IJAMBO RYA MINISITIRI W’UBUTEGETSI BW’IGIHUGU N’AMAJYAMBERE YA KOMINE, MURI GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO, KU MUNSI WA KAMARAMPAKA.
Ku ya 25/09/2024
Twagarutse na none kwizihiza, umwe mu minsi y’ingirakamaro, tuzirikana cyane impirimbanyi zatumye uyu munsi wa KAMARAMPAKA ubaho, kugira ngo tubwire abana, urubyiruko, hamwe n’abakuru batarasobanukirwa neza akamaro k’ayo mateka y’ingenzi yaranze igihugu cyacu, dushishikarize buri wese kuyamenya no guhora bayazirikana.
Iyo twizihiza uyu munsi ngarukamwaka, tuba twibuka ibyiza watumye tugeraho kugira ngo tubisigasire. Tuba twiyibutsa ko bidakwiye ko duhuga, maze abahakanyi n’abanzi b’ibyiza bagakomeza kudushotora byo kutwibagiza ubwo burenganzira abakurambere bacu baharaniye ku bwacu.
Tuwizihiza tugira ngo twongere dutekereze natwe ku byabaye icyo gihe, icyabiteye, inzira byanyuzemo ngo bigerweho, tugerageza no kugereranya ibihe kugira ngo turebe koko niba ubwo burenganzira twarazwe n’abakurambere bacu tukibufite. Bituma kandi twibuka tukanunamira abantu bose bagize uruhare mu iyandikwa ry’ayo mateka twibuka, tugerageza kuzirikana ku bushake, imbaraga, umurava, ubufatanye bari bafite byatumye babigeraho; tutirengagije n’ingorane bahuye nazo zitababujije kwiyemeza guhangana n’abitwaga ko babarusha imbaraga n’ubushobozi.
Kwibuka umunsi nk’uyu bituma twongera gutekereza aho duhagaze n’aho twifuza kugera muri uru rugendo rwo kwigobotora « Cyami » nshya yongeye kwiyimika, imyaka 30 ikaba ishize twarasubijwe mu bucakara burenze ubwo abakurambere bacu banze muri icyo gihe twibuka none.
Turifuza kuraga abazadukomokaho uwo murage mwiza, uzahora uhererekanwa bityo n’iyo hagira uwihandagaza ashaka kubakandamiza, bazishakemo ubushobozi n’imbaraga zo guhangana nawe, nk’uko abakurambere bacu babidusigiye nk’umurage, tukaba natwe dukataje tugamije kwisubiza repubulika twarazwe ariko tumaze imyaka 30 twaranyazwe n’agatsiko k’amabandi mwese muzi. Ntitunifuza na gato ko iyi ntambara turiho turwana nayo, yazongera kubaho mu gihugu cyacu.
Banyarwandakazi, banyarwanda, abanyamateka bacu bagerageje kudusobanurira iby’uyu munsi mu mvugo no mu nyandiko nyinshi cyane.
Dukomeze rero twihugure dusoma ibitabo byabo ndetse twumva n’ibiganiro batugezaho, dutinyuke no kubaza abakuru igihe hari ibyo tudasobanukiwe neza ku mateka yaranze igihugu cyacu, dore ko inkundakibi nta kindi zigamije uretse kuyagoreka nkana, zishaka kutuzimiza no kuzimya amateka nyakuri, zikaduhimbira andi zifuza ko aba, ku nyungu zazo bwite n’abo zikorera.
Reka rero twongere dukeze impirimbanyi, zari zirangaje imbere abanyarwanda bashize amanga, batsinda ubwoba n’iterabwoba, maze bashimangira ku mugaragaro izuba riva n’imbere y’amahanga, ko bashyigikiye ibyari byabereye i Gitarama tariki ya 28 Mutarama 1961. Mu matora yiswe Referendum yabaye tariki 25 Nzeri 1961 baciye impaka z’urudaca zari hagati y’abashyigikiye ubwami n’abari barambiwe iyo mitegekere yacakazaga bamwe, abandi bagatoneshwa birenze. Icyo gihe rero baratunguwe, ubwo abaturage bemeje ku bwinshi muri ayo matora yari ahagarariwe na Loni, ko badashaka ubwami n’ibijyanye nabwo maze bahita baha ikaze ubutegetsi bushingiye kuri REPUBULIKA.
Na n’ubu abashimuse iyo Repubulika muri iyi myaka 30 ishize, ntibatinyutse kuvuga ko bagaruye ubwami, n’ubwo imitegekere yabo ntaho itaniye n’iya cyami nyine. Igihugu cyacu cyasubiye mu maboko y’agatsiko k’abantu bake bitwara nk’amabandi, bategeka basa n’abahimana gusa, basahura, batoteza abaturage, babatesha agaciro,banabakenesha, bakabica, bishimangira ko nabo ubwabo bazi neza ko batazaramba kuri ubwo butegetsi.
Banyarwandakazi, banyarawanda ; uyu mwaka, twese twari twiteze ko uriya mwami wiyimitse, abiru, abambari n’inkomamashyi zimushyigikiye, ko bazageraho bagashyira mu gaciro maze bagaha urubuga abanyarwanda bakitorera mu bwisanzure ababayobora. Twese rero twiboneye ubwacu, ukuntu abaturage bagiye barazwa amajoro babahatira kujya kureba ngo no kwakira ingirwa mukuru w’igihugu ngo wiyamamazaga.
Twiboneye amasaha menshi birirwaga babanamishije ku izuba ry’igikatu, uwo mukuru w’igihugu akahagera bugorobye, akabavugisha iminota 2, yarangiza akongera akabura nko guhumbya nka « kibonumwe ».
Twabonye abishwe n’uwo munaniro wabafatanyaga n’inzara bifitiye n’ababyeyi bagiye babyarira muri ayo mayira asa n’amayobera. Twese twihereye amaso ku ikinamico y’amatora yabaye tariki ya 15 Nyakanga 2024, aho bageze n’aho bashukisha abaturage amandazi ngo bakunde bitabire ayo matora.
Ntiduhumbya kuko twakurikiranye n’uko amarahira ateye isoni y’umukuru w’igihugu n’abagizwe abayobozi yagenze hamwe n’abadepite twumvise batangaza kandi nta n’umwe twabonye yiyamamaza. Haba se hari umunyarwanda utabona ko ubutegetsi buriho ubu bufite ikibazo gikomeye ?
Ninde wundi ukeneye gusobanurirwa ko Repubulika y’u Rwanda yashimuswe
n’abanyamurengwe bagashize biyemerera ubwabo ko ari «killing machin» kandi badahakana ko banayogoje akarere kubera ubugome bwabo?
Banyarwandakazi, banyarwanda, twizihiza umunsi wa Kamarampaka umwaka ushize, nabashishikarije kunga ubumwe no guhatana ngo tubashe kugaruza Repubulika yashimuswe n’ayo mabandi.
Nasabye buri wese kwikubita agashyi no kugira uruhare rugaragara mu mpinduka twimirije imbere yo kubohora igihugu cyacu. Ubu ndemeza ntashidikanya ko kwisuganya tubigeze kure, kandi ko buri wese akora ibiri mu bushobozi bwe kugira ngo tugere byihuse ku mpinduka twifuza.
Byonyine kuba benshi twaracanye ku maso tukaba tutakibeshywa n’abanyakarimi karyoshye gusa ni intambwe ikomeye cyane twateye. Mukomeze rero muzikataze aho muri mu ntara, mu turere, mu mirenge, mu tugali no mu midugudu yanyu, ndetse no hanze y’igihugu, mwigishe n’abandi bakizarira basa n’abataramenya gusoma ibihe. Mubwire buri wese muti « Va ku giti dore GREX », kuko niyo igiye kudutabara. Nk’uko Perezida wa guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro Nyakubahwa Padri Nahimana Thomas aherutse kubitangaza, ariya matora yabaye ni imfabusa, niyo mpamvu twe dukomeje kumwamamaza nk’ukumukandida ku mwanya wa Perezida, mu matora twe tugitegereje, tukaba turi gukora ibishoboka byose ngo abe vuba.
Perezida wacu, nyakubahwa Padiri Thomas Nahimana mumaze kumenya ibigwi, imigabo n’imigambi yimirije imbere afatanyije n’abagize guverinoma y’ u Rwanda ikorera mu buhungiro nanjye mbarizwamo nka minisitir w’ubutegetsi bw’igihugu n’amajyambere ya komini.
Mweretswe kandi n’abakandida depite biteguye kuzabahagararira mu nteko nshingamategeko nimuramuka mubagiriye icyizere mukabatora mu bwisanzure duharanira. Mukomeze rero mutwitegure, amajwi yanyu muyatuzigamire muri benshi, ibyiza biri imbere.
Uyu murage mwiza rero abakurambere bacu badusigiye tuwiyumvemo, twemere udutembere mu maraso no mu misokoro, maze duhagurukire icyarimwe twisubize uburenganzira bwacu bwo kwitorera abatuyobora neza tutabanje kubahakwaho no gucinya inkoro. Duhagurukire rimwe twese duhangane na ba Rushimusi maze twishyire twizane muri Repubulika twarazwe n’abakurambere bacu.
Mbifurije umunsi mukuru mwiza wa Kamarampaka.
Mugire amahoro kandi Murakarama !