Office of the President Office of the President

GREX INTERNATIONAL CONVENTION PARIS 2023

GREX INTERNATIONAL CONVENTION PARIS 2023

We are organizing our very first Convention this year, which will take place in Paris from the 1st to the 3rd of December.

Feel free to join us on this special event by clicking here.

Read More
Office of the President Office of the President

PADRI THOMAS NAHIMANA IS RUNNING FOR PRESIDENT.

PADRI THOMAS NAHIMANA IS RUNNING FOR PRESIDENT.

NIMUHAGURUKE TWUBAKE * CONNECT TO BUILD * UNIR POUR BATIR

THE GOVERNMENT OF THE RWANDAN PEOPLE OPERATING FROM EXILE, in its’ Cabinet Meeting, which was held this last Sunday, on October 8th, 2023.

After re-examining with exceptional meticulousness and thoroughness: Rwanda's distant and recent history, which shows that the RPF-Inkotanyi single-party government has restored a regime similar to that of feudal monarchy, under which Rwandan citizens, have once again been reduced to the state of bondage, submissive body and soul to the ruling class ; that many Rwandan people have been subjected to unacceptable injustices, recurring assassinations; alarming disappearances, arbitrary imprisonments, unjust confiscation of property and goods, wild destruction of homes, uprooting of food crops and other similar wrongdoings, which demonstrate that Rwandans have been deprived of almost all their fundamental rights.

THE RWANDAN GOVERNMENT OPERATING FROM EXILE appoints and announces to the public that Padri Thomas NAHIMANA, its current President, as its CANDIDATE for the UPCOMING 2024 PRESIDENTIAL ELECTIONS IN RWANDA.

Read More
Prudence Kantengwa Prudence Kantengwa

Umunsi w’ubwigenge ku ya 01 Nyakanga 2023

It all begins with an idea.

IJAMBO RYA MINISITIRI W’UBUTEGETSI BW’IGIHUGU

N’AMAJYAMBERE YA KOMINE MURI GUVERINOMA

Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO

Nyakubahwa Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ;

Nyakubahwa Minisitiri w’intebe wa guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro;

Nyakubahwa Minisitiri w’intebe wungirije ; Nyakubahwa Minisitiri d’état ;

Banyakubahwa ba Minisitiri bagenzi banjye; Banyakubahwa banyamabanga ba leta

Nyakubahwa Padiri Fortunatus Rudakemwa Banyakubahwa Ngabo z’igihugu

Banyarwandakazi, Banyarwanda; Nshuti za GREX.

Ibihe bitandukanye abakurambere bacu banyuzemo nibyo bigize amateka yacu. Ayo mateka agenda ahererekanywa kuva u Rwanda rwabaho nk’igihugu, natwe twarayabwiwe, andi tuyisomera mu nyandiko n’ibitabo bitandukanye. Twabwiwe byinshi, tunasoma iby’ingenzi kugira ngo tubashe kumenya abo turi bo. Ikigaragara tudashidikanyaho, ni uko kugeza magingo aya, ayo mateka yakomeje kugora cyane abakurambere bacu, natwe bitugiraho ingaruka, ku buryo bitatworohera kuyavuga. Ntabwo twayasingiza cyane kuko ni amateka ashaririye, ni amateka abihiye benshi muri twe.Ni kenshi twayabeshywe, ni kenshi yavuzwe uko atari, ni kenshi kuyavuga byateye benshi ipfunwe.

Hari abayaganuriye abato, bayavuga uko atari andi barayasimbuka, mu byukuri batagamije kubarinda ibikomere cyangwa kubaraga ukuri kubuzima bwabo, ahubwo bashaka kugira ngo zimwe mu nyungu zabo, zibashe kugerwaho. Amenshi rero yagiye agorekwa ku bushake. Na magingo aya, hari ibyo twiboneye cyangwa twibonera n’amaso yacu, ariko ntibibuza bamwe kwihandagaza bakabivuga uko bitari. Ni umuco mubi uturaje inshinga, twifuza guca burundu maze tukimika ukuri. N’ubwo hazamo iyo kidobya, twakwishimira ko nibura hari amateka y’ingenzi adashidikanywaho ndetse buri wese atabasha kugoreka cyangwa gupfobya ngo bikunde. Ayo mateka twakwita «kimenya-bose», niyo yaduteranyije uyu munsi, niyo twaje gutarama twizihizanya ibyishimo, kuko ni amateka y’ingenzi yateye ishema n’ubwuzu abakurambere b’icyo gihe, kugeza nubu natwe tuyibuka twizihiwe, turata izo ntwari-rutimurwa. Kuba abakurambere barahirimbaniye kubona ubwigenge, maze bakigobotora ingoma ya gihake na gikolonize, bakanga ubwami n’ibijyanye nabyo ku mugaragaro, ni ibyo kwishimirwa.

Banyarwandakazi, banyarwanda; imyaka ibaye 61 iyo nkuru nziza itashye i Rwanda. Byari ibyishimo birenze, ubwo abanyarwanda baririmbanye ishema n’isheja, mu majwi aranguruye iyi ndirimbo y’ubwigenge tumaze kumva mu kanya. Indirimbo itazigera ihinyuka cyangwa ngo ihinyuzwe, ikigega gihunitse amateka yagejeje u Rwanda ku bwigenge. Ni nabyo umuhanzi Bikindi Simoni (RIP) ashimangira mu ndirimbo ye twumvise na none. Byari ngombwa ko bishimira ko buri munyarwanda wese ahawe uburenganzira bwo kwishyira akizana mu gihugu cye. Byari ngombwa ko berekana ko basobanukiwe ko kuvukana imbuto, cyari ikinyoma cyambaye ubusa. Byari ngombwa ko bamenyesha amahanga ko bishimiye ubwisanzure bw’uko bose bahawe uburenganzira bwo kwiyamamaza ku mwanya w’ubuyobozi bw’igihugu, maze utowe n’abaturage ku bwinshi akaba ariwe ubayobora nta gahato. Abo bakurambere berekanye ko bamenye agaciro k’umutungo wa buri muntu, ko ari ntavogerwa, ko ntawe ugifite uburenganzira bwo kuwumunyaga cyangwa kwaka umuturage amakoro n’amahoro. Byabaye ngombwa ko birukana na ba gashakabuhake bari barigaruriye igihugu, basahura ubukungu bwacyo babujyana iyo baje baturuka.

Kugira ngo ibyo babigereho n’ibindi byinshi byiza tutabasha kurondora hano, abanyarwanda bari barangajwe imbere n’impirimbanyi z’abagabo batari na benshi. Ahubwo twakwibaza uburyo bakoresheje kugira ngo bemeze abaturage b’igihugu cyose ko bakeneye impinduka kandi ko buri wese akwiye kubigiramo uruhare! Ni buryo ki babigezeho? Bifashishije iki ko icyo gihe nta mbuga nkoranyambaga zariho nka Facebook, Youtube, Twitter...? Amateka atubwira ko izo mpirimbanyi zitari zanaraminuje cyane nk’uko abanyarwanda b’ubu bameze. Ariko se babigenje bate kugira ngo babigereho?

Banyarwandakazi, Banyarwanda, dukwiye guhora twibuka tunashima izi mpirimbanyi.

None se tuzishime dute? Tuzishagare duharanira ko abanyarwanda bahabwa uburenganzira busesuye bwo kwizihiza umunsi mukuru wabo w’ubwigenge, nk’uko bikorwa mu bindi bihugu kw’isi. Tunazirikana iki gikorwa ndashyikirwa zakoze gihesha ishema n’isheja igihugu cyacu, bidasubirwaho. Twese tuzi ko kuva FPR inkotanyi yagera ku butegetsi, imyaka ibaye 29, uyu munsi w’ubwigenge ntiwukozwa, yanawusibye burundu mu mateka y’u rwanda. Ahubwo dutangazwa nuko bohereza intumwa kujya mu birori byo kwizihiza ubwigenge bw’ibihugu by’ibituranyi. Aha twavuga nk’igihugu cy’i Burundi mu by’ukuri cyaherewe ubwigenge umunsi umwe n’igihugu cy’u Rwanda. Icyakora n’ubundi dushyize mu gaciro, nta mpamvu n’imwe FPR yaba ifite yo kuwizihiza, kuko kuva yafata ubutegetsi ku mbunda na nyuma y’imivu y’amaraso y’abanyarwanda batabarika, yongeye kwimika ubwami, maze ihindura abaturage

abacakara, ubuhake buraganza. Ntawe utazi amarira n’imiborogo by’abaturage muri iki gihe. Ibintu byasubiye irudubi, impamvu zahagurukije impirimbanyi nizo ziganje mu gihugu cyacu uyu munsi. Ubwami bwaragarutse, ubuhake bwongeye kwimakazwa, rubanda nyamwinshi yagizwe abagererwa, ubukene buranuma, hategeka agatsiko k’abantu bake cyane kandi k’ubwoko bumwe. Igihe kirageze rero, banyarwandakazi, banyarwanda, ndetse cyaranarenze. Dusabwe kugira ubutwari kugira ngo hagire igihinduka mu mitegekere y’igihugu cyacu bityo tubashe kugeza ku baturage demokarasi n’amajyambere, buri wese yifuza. Mu ntangiriro y’uyu mwaka w’2023, perezida wa guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro nyakubahwa Padiri Thomas Nahimana, yashimangiye igitekerezo cya minisitiri w’intebe

Madame Marine Uwimana, cy’uko uyu mwaka tuwitezeho impinduka zikomeye; Igihe niki. Ijambo rya mukuru ngo riratinda ariko ntirihera. Impinduka twabwiwe zatangiye kugaragara kandi izo mpinduka zireba buri wese, iratureba twese. Ntidukwiye gukomeza kurebera aya mabi FPR yagaruye mu gihugu cyacu. Dufatire urugero kuri ziriya mpirimbanyi, maze duhaguruke, dukenyere twigobotore iyi ngomampotozi yimonogoje mu gihugu cyacu. Twive inyuma maze turwanye n’ubukoloni bwa ba gasahakabuhake bwihishe inyuma y’ako gatsiko, gakandamije abaturage, babakoresha mu kwiba no guhungabanya umutekano, bagasagarira n’ibihugu by’abaturanyi. Duharanire kwigobotora iyi ngoyi ituziritse, kandi duharanire gutaha mu gihugu cyacu twemye. Tuzisubiza ubwigenge nyabwo, buri wese naramuka abigize intego, akanabigiramo uruhare. Mbifurije rero umunsi mukuru mwiza w’ubwigenge. Harakabaho Repubulika y’u Rwanda, harakabaho demukarasi, harakabaho ubwigenge kuri buri munyarwanda.

Mugire amahoro.

Jeanne Mukamurenzi

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’amajyambere ya komini,

muri Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.

Read More